1 Ngoma 19

19 verses

1 Ngoma 19:1

Hanyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye.

1 Ngoma 19:2

Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.

1 Ngoma 19:3

Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”

1 Ngoma 19:4

Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.

1 Ngoma 19:5

Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”

1 Ngoma 19:6

Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n'Abamoni bohereza italanto z'ifeza igihumbi kugurira amagare n'abagendera ku mafarashi by'i Mezopotamiya, n'ibyo muri Aramumāka n'iby'i Soba.

1 Ngoma 19:7

Nuko bigurira amagare inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, bagurira n'umwami w'i Māka n'ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana.

1 Ngoma 19:8

Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'abanyambaraga zose.

1 Ngoma 19:9

Maze Abamoni bava mu mudugudu birema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bari ukwabo ku gasozi.

1 Ngoma 19:10

Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n'inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n'Abasiriya.

1 Ngoma 19:11

Abandi bantu basigaye abaha murumuna we Abishayi, na bo birema urugamba bahangana n'Abamoni.

1 Ngoma 19:12

Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.

1 Ngoma 19:13

Komera turwane kigabo ku bw'ubwoko bwacu n'imidugudu y'Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

1 Ngoma 19:14

Nuko Yowabu n'abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.

1 Ngoma 19:15

Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumuna wa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.

1 Ngoma 19:16

Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w'ingabo za Hadarezeri ho umugaba.

1 Ngoma 19:17

Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we.

1 Ngoma 19:18

Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w'ingabo.

1 Ngoma 19:19

Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y'Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n'Abasiriya bahakana ko batazongera kuvuna Abamoni ukundi.