1 Ngoma 22

19 verses

1 Ngoma 22:1

Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y'Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy'ibitambo byoswa ku bw'Abisirayeli.”

1 Ngoma 22:2

Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b'amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y'Imana.

1 Ngoma 22:3

Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z'inzugi z'amarembo n'ibyo guteranya ibintu, n'imiringa myinshi cyane itagira akagero,

1 Ngoma 22:4

n'ibiti by'imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n'Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.

1 Ngoma 22:5

Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy'icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.

1 Ngoma 22:6

Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.

1 Ngoma 22:7

Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu.

1 Ngoma 22:8

Ariko ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.

1 Ngoma 22:9

Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n'ihumure ku ngoma ye.

1 Ngoma 22:10

Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”

1 Ngoma 22:11

“None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk'uko yabikuvuzeho.

1 Ngoma 22:12

Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y'Uwiteka Imana yawe.

1 Ngoma 22:13

Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n'amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.

1 Ngoma 22:14

Dore mu miruho yanjye niteguriye inzu y'Uwiteka italanto z'izahabu agahumbi, n'iz'ifeza agahumbagiza, n'imiringa n'ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n'ibiti n'amabuye, nawe uzīyongerere.

1 Ngoma 22:15

Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n'abatema ibiti, n'abantu bose b'abanyabukorikori ku murimo wose.

1 Ngoma 22:16

Dore izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.”

1 Ngoma 22:17

Kandi Dawidi ategeka n'abatware b'Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati

1 Ngoma 22:18

“Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu be.

1 Ngoma 22:19

None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n'ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw'Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka n'ibintu byera by'Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry'Uwiteka.”