1 Ngoma 24

31 verses

1 Ngoma 24:1

Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

1 Ngoma 24:2

Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w'ubutambyi.

1 Ngoma 24:3

Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk'uko ibihe byabo byari biri.

1 Ngoma 24:4

Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b'amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani.

1 Ngoma 24:5

Uko ni ko bagabanijwe n'ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b'ubuturo bwera n'abatware b'Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari.

1 Ngoma 24:6

Nuko Shemaya mwene Netanēli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y'umwami n'abatware n'imbere y'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'ab'Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n'indi itoranirizwa Itamari.

1 Ngoma 24:7

Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.

1 Ngoma 24:8

Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.

1 Ngoma 24:9

Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.

1 Ngoma 24:10

Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya.

1 Ngoma 24:11

Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.

1 Ngoma 24:12

Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu.

1 Ngoma 24:13

Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.

1 Ngoma 24:14

Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.

1 Ngoma 24:15

Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n'umunani Hapisesi.

1 Ngoma 24:16

Ubwa cumi n'icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.

1 Ngoma 24:17

Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli.

1 Ngoma 24:18

Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya.

1 Ngoma 24:19

Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y'Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.

1 Ngoma 24:20

Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.

1 Ngoma 24:21

Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.

1 Ngoma 24:22

Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.

1 Ngoma 24:23

Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

1 Ngoma 24:24

Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.

1 Ngoma 24:25

Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.

1 Ngoma 24:26

Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno.

1 Ngoma 24:27

Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.

1 Ngoma 24:28

Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b'abahungu yari afite.

1 Ngoma 24:29

Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli.

1 Ngoma 24:30

Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti. Abo ni bo bahungu b'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari.

1 Ngoma 24:31

Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y'Umwami Dawidi n'imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'Abalewi. Umutware w'inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.