1 Ngoma 4

43 verses

1 Ngoma 4:1

Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali.

1 Ngoma 4:2

Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z'Abasorati.

1 Ngoma 4:3

Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi,

1 Ngoma 4:4

na Penuweli se wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efurata se wa Betelehemu.

1 Ngoma 4:5

Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra.

1 Ngoma 4:6

Nāra amubyaraho Ahuzamu na Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra.

1 Ngoma 4:7

Bene Hela ni Sereti na Isuhari na Etunani.

1 Ngoma 4:8

Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n'imbyaro za Aharuheli mwene Haramu.

1 Ngoma 4:9

Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”

1 Ngoma 4:10

Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

1 Ngoma 4:11

Kelubu murumuna wa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni.

1 Ngoma 4:12

Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka.

1 Ngoma 4:13

Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati.

1 Ngoma 4:14

Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu, kuko bari abanyamyuga.

1 Ngoma 4:15

Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi.

1 Ngoma 4:16

Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli.

1 Ngoma 4:17

Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa.

1 Ngoma 4:18

Umugore we w'Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi.

1 Ngoma 4:19

Abahungu ba muka Hodiya murumuna wa Nahamu, ni se wa Keyila w'Umugarumi na Eshitemowa w'Umunyamāka.

1 Ngoma 4:20

Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti.

1 Ngoma 4:21

Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n'imbyaro z'inzu y'ababohaga imyenda y'ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya,

1 Ngoma 4:22

na Yokimu n'abagabo b'i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera.

1 Ngoma 4:23

Abo ni bo bari ababumbyi baturaga i Netayimu n'i Gedera, babanagayo n'umwami bakamukorera.

1 Ngoma 4:24

Bene Simiyoni ni Nemuweli na Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli.

1 Ngoma 4:25

Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamu ni Mishuma.

1 Ngoma 4:26

Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuweli ni Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi.

1 Ngoma 4:27

Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk'uw'Abayuda.

1 Ngoma 4:28

Kandi baturaga i Bērisheba n'i Molada n'i Hasarishuwali,

1 Ngoma 4:29

n'i Biluha na Esemu n'i Toladi,

1 Ngoma 4:30

n'i Betuweli n'i Horuma n'i Sikulagi,

1 Ngoma 4:31

n'i Betimarukaboti n'i Hasarisusimu, n'i Betibiri n'i Shārayimu. Iyo ni yo yari imidugudu yabo kugeza aho Dawidi yimiye ingoma.

1 Ngoma 4:32

N'ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu.

1 Ngoma 4:33

Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo midugudu ukageza i Bāli. Aho ni ho baturaga kandi bamenyaga ibya ba sekuruza.

1 Ngoma 4:34

Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya,

1 Ngoma 4:35

na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli,

1 Ngoma 4:36

na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya,

1 Ngoma 4:37

na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya.

1 Ngoma 4:38

Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruza babo aragwira cyane.

1 Ngoma 4:39

Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw'ikibaya rw'iburasirazuba, gushakira imikumbi yabo ubwatsi.

1 Ngoma 4:40

Babona ubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n'ituze, kuko abari batuyeyo ubwa mbere bari Abahamu.

1 Ngoma 4:41

Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n'ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw'imikumbi yabo.

1 Ngoma 4:42

Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musozi Seyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi.

1 Ngoma 4:43

Bica igice cy'Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayo na bugingo n'ubu.