1 Ngoma 8

40 verses

1 Ngoma 8:1

Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n'uw'ubuheta Ashibeli, n'uwa gatatu Ahara,

1 Ngoma 8:2

n'uwa kane Noha, n'uwa gatanu Rafa.

1 Ngoma 8:3

Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi,

1 Ngoma 8:4

na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

1 Ngoma 8:5

na Gera na Shefufani na Huramu.

1 Ngoma 8:6

Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage b'i Geba, bukeye babajyana ho iminyago i Manahati.

1 Ngoma 8:7

Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi.

1 Ngoma 8:8

Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy'i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.

1 Ngoma 8:9

Abyarana n'umugore we Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu,

1 Ngoma 8:10

na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b'amazu ya ba sekuruza.

1 Ngoma 8:11

Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli.

1 Ngoma 8:12

Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n'imidugudu yaho,

1 Ngoma 8:13

na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b'i Gati,

1 Ngoma 8:14

na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

1 Ngoma 8:15

na Zebadiya na Aradi na Ederi,

1 Ngoma 8:16

na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya,

1 Ngoma 8:17

na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi,

1 Ngoma 8:18

na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli,

1 Ngoma 8:19

na Yakimu na Zikiri na Zabudi,

1 Ngoma 8:20

na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

1 Ngoma 8:21

na Adaya na Beraya, na Shimurati bene Shimeyi,

1 Ngoma 8:22

na Ishupani na Eberi na Eliyeli,

1 Ngoma 8:23

na Abudoni na Zikiri na Hanāni,

1 Ngoma 8:24

na Hananiya na Elamu na Anitotiya,

1 Ngoma 8:25

na Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki,

1 Ngoma 8:26

na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

1 Ngoma 8:27

na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu.

1 Ngoma 8:28

Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.

1 Ngoma 8:29

Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

1 Ngoma 8:30

Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu,

1 Ngoma 8:31

na Gedori na Ahiyo na Zekeri.

1 Ngoma 8:32

Mikuloti abyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye.

1 Ngoma 8:33

Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

1 Ngoma 8:34

Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.

1 Ngoma 8:35

Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

1 Ngoma 8:36

Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

1 Ngoma 8:37

Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

1 Ngoma 8:38

Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli.

1 Ngoma 8:39

Bene Esheki murumuna we ni Ulamu imfura ye, uw'ubuheta ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

1 Ngoma 8:40

Bene Ulamu bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'abarashi, bari bafite abahungu benshi n'abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab'abahungu ba Benyamini.