1 Yohana 1

10 verses

1 Yohana 1:1

Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo

1 Yohana 1:2

kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

1 Yohana 1:3

Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo.

1 Yohana 1:4

Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.

1 Yohana 1:5

Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.

1 Yohana 1:6

Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,

1 Yohana 1:7

ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

1 Yohana 1:8

Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.

1 Yohana 1:9

Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

1 Yohana 1:10

Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.