1 Abami 17

24 verses

1 Abami 17:1

Bukeye Eliya w'i Tishubi, umwe mu basuhuke b'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”

1 Abami 17:2

Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti

1 Abami 17:3

“Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw'akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.

1 Abami 17:4

Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”

1 Abami 17:5

Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.

1 Abami 17:6

Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n'inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi.

1 Abami 17:7

Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.

1 Abami 17:8

Bukeye ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti

1 Abami 17:9

“Haguruka ujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”

1 Abami 17:10

Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasanga umugore w'umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”

1 Abami 17:11

Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n'agatsima mu ntoki.”

1 Abami 17:12

Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw'agafu nshigaje mu giseke, n'uturanguzwa tw'amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n'umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”

1 Abami 17:13

Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n'umwana wawe,

1 Abami 17:14

kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”

1 Abami 17:15

Nuko aragenda abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n'abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.

1 Abami 17:16

Icyo giseke nticyaburamo ifu, n'amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk'uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.

1 Abami 17:17

Hanyuma y'ibyo, umwana w'uwo mugore nyir'urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka.

1 Abami 17:18

Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!”

1 Abami 17:19

Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe.

1 Abami 17:20

Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?”

1 Abami 17:21

Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw'uyu mwana bumusubiremo.”

1 Abami 17:22

Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka.

1 Abami 17:23

Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.”

1 Abami 17:24

Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwiteka uvuga ko ari iry'ukuri.”