1 Petero 2

25 verses

1 Petero 2:1

Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose,

1 Petero 2:2

mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,

1 Petero 2:3

niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.

1 Petero 2:4

Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n'abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry'igiciro cyinshi,

1 Petero 2:5

namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugira ngo mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo.

1 Petero 2:6

Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi, Kandi uryizera ntazakorwa n'isoni.”

1 Petero 2:7

Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,

1 Petero 2:8

Ni ibuye risitaza n'urutare rugusha.” Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

1 Petero 2:9

Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza.

1 Petero 2:10

Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

1 Petero 2:11

Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.

1 Petero 2:12

Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

1 Petero 2:13

Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose,

1 Petero 2:14

cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza.

1 Petero 2:15

Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu

1 Petero 2:16

mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.

1 Petero 2:17

Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.

1 Petero 2:18

Bagaragu b'imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi,

1 Petero 2:19

kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.

1 Petero 2:20

Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima

1 Petero 2:21

kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.

1 Petero 2:22

Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:

1 Petero 2:23

yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.

1 Petero 2:24

Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

1 Petero 2:25

Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.