1 Petero 5

14 verses

1 Petero 5:1

Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.

1 Petero 5:2

Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk'uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw'umutima ukunze

1 Petero 5:3

kandi mudasa n'abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by'umukumbi.

1 Petero 5:4

Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika.

1 Petero 5:5

Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.

1 Petero 5:6

Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.

1 Petero 5:7

Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

1 Petero 5:8

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

1 Petero 5:9

Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.

1 Petero 5:10

Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.

1 Petero 5:11

Icyubahiro n'ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.

1 Petero 5:12

Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri , nimubuhagararemo mushikamye.

1 Petero 5:13

Itorero ry'i Babuloni ry'abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya.

1 Petero 5:14

Mutashyanishe guhoberana k'urukundo. Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.