1 Samweli 10

27 verses

1 Samweli 10:1

Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?

1 Samweli 10:2

Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w'indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’

1 Samweli 10:3

Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora, urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.

1 Samweli 10:4

Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.

1 Samweli 10:5

Maze uragera ku musozi w'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukana na nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.

1 Samweli 10:6

Umwuka w'Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.

1 Samweli 10:7

Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.

1 Samweli 10:8

Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”

1 Samweli 10:9

Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.

1 Samweli 10:10

Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w'abahanuzi uhura na we, umwuka w'Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.

1 Samweli 10:11

Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n'abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

1 Samweli 10:12

Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati “Mbese abo ni bene nde?” Ni cyo cyatumye biba iciro ry'umugani ngo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

1 Samweli 10:13

Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.

1 Samweli 10:14

Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?” Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”

1 Samweli 10:15

Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”

1 Samweli 10:16

Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.

1 Samweli 10:17

Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y'Uwiteka.

1 Samweli 10:18

Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’

1 Samweli 10:19

Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n'imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y'Uwiteka, imiryango n'ibihumbi byanyu uko biri.”

1 Samweli 10:20

Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa.

1 Samweli 10:21

Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.

1 Samweli 10:22

Nuko bongera kubaza Uwiteka bati “Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?” Uwiteka arabasubiza ati “Nguriya aho yihishe mu bintu.”

1 Samweli 10:23

Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.

1 Samweli 10:24

Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”

1 Samweli 10:25

Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.

1 Samweli 10:26

Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n'ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.

1 Samweli 10:27

Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.