1 Samweli 12

25 verses

1 Samweli 12:1

Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.

1 Samweli 12:2

None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe. Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.

1 Samweli 12:3

Ndi hano, nimunshinje imbere y'Uwiteka n'imbere y'uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

1 Samweli 12:4

Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n'icyo wanyaze umuntu wese.”

1 Samweli 12:5

Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.” Baravuga bati “Ni we muhamya.”

1 Samweli 12:6

Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruza mu gihugu cya Egiputa.

1 Samweli 12:7

Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y'Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.

1 Samweli 12:8

Yakobo yaje muri Egiputa, bukeye ba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruza muri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.

1 Samweli 12:9

Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya.

1 Samweli 12:10

Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y'ababisha bacu tugukorere.’

1 Samweli 12:11

Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.

1 Samweli 12:12

Bukeye mubonye Nahashi umwami w'Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwo umwami ni we uzadutegeka.’ Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.

1 Samweli 12:13

“Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubaha umwami wo kubategeka.

1 Samweli 12:14

Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n'umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!

1 Samweli 12:15

Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k'Uwiteka kuzabakoraho nk'uko kwakoze kuri ba sogokuruza.

1 Samweli 12:16

Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.

1 Samweli 12:17

Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”

1 Samweli 12:18

Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.

1 Samweli 12:19

Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”

1 Samweli 12:20

Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose.

1 Samweli 12:21

Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ari ubusa.

1 Samweli 12:22

Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw'izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhindurira ubwoko.

1 Samweli 12:23

Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.

1 Samweli 12:24

Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by'ukuri n'imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye.

1 Samweli 12:25

Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n'umwami wanyu.”