1 Samweli 19

24 verses

1 Samweli 19:1

Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi.

1 Samweli 19:2

Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

1 Samweli 19:3

Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

1 Samweli 19:4

Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.

1 Samweli 19:5

Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y'utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?”

1 Samweli 19:6

Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.”

1 Samweli 19:7

Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk'uko yari asanzwe.

1 Samweli 19:8

Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n'Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.

1 Samweli 19:9

Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.

1 Samweli 19:10

Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.

1 Samweli 19:11

Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.”

1 Samweli 19:12

Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.

1 Samweli 19:13

Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw'ubwoya bw'ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.

1 Samweli 19:14

Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.”

1 Samweli 19:15

Hanyuma Sawuli yongera gutuma intumwa kureba Dawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buriri mumunzanire mwice.”

1 Samweli 19:16

Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hari uruhu rw'ubwoya bw'ihene.

1 Samweli 19:17

Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?” Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?”

1 Samweli 19:18

Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeye ahagurukana na Samweli, batura i Nayoti.

1 Samweli 19:19

Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.”

1 Samweli 19:20

Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, maze umwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.

1 Samweli 19:21

Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.

1 Samweli 19:22

Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.”

1 Samweli 19:23

Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w'Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama.

1 Samweli 19:24

Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”