1 Samweli 25

44 verses

1 Samweli 25:1

Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama. Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw'i Parani.

1 Samweli 25:2

Hariho umugabo w'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw'intama ze i Karumeli.

1 Samweli 25:3

Uwo mugabo yitwaga Nabali, n'umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w'uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.

1 Samweli 25:4

Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuza ubwoya bw'intama ze.

1 Samweli 25:5

Bukeye Dawidi atuma abagaragu be b'abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize.

1 Samweli 25:6

Mubwire uwo mukire muti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byo utunze byose.

1 Samweli 25:7

Ubu numvise ko ufite abantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli,

1 Samweli 25:8

baza abahungu b'iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n'umwana wawe Dawidi.’ ”

1 Samweli 25:9

Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.

1 Samweli 25:10

Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.

1 Samweli 25:11

Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n'inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”

1 Samweli 25:12

Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukira basubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose.

1 Samweli 25:13

Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.” Nuko umuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukana na Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.

1 Samweli 25:14

Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.

1 Samweli 25:15

Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukoza isoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukiri mu rugishiro.

1 Samweli 25:16

Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama.

1 Samweli 25:17

Nuko none ubimenye utekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n'urugo rwe rwose. Erega umuntu w'ikigoryi nk'uwo nta wagira icyo avugana na we.”

1 Samweli 25:18

Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y'imitsima magana abiri n'imvumba ebyiri za vino, n'inyama z'intama eshanu zihiye n'ingero eshanu z'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'inzabibu zumye n'imibumbe magana abiri y'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.

1 Samweli 25:19

Abwira abagaragu be ati “Nimunjye imbere mugende, ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyabibwira umugabo we Nabali.

1 Samweli 25:20

Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhora w'umusozi, Dawidi n'abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo.

1 Samweli 25:21

Kandi Dawidi yari yavuze ati “Ni ukuri narindiye ubusa iby'icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.

1 Samweli 25:22

Niburinda gucya hari umuhungu n'umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.”

1 Samweli 25:23

Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.

1 Samweli 25:24

Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y'umuja wawe.

1 Samweli 25:25

Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.

1 Samweli 25:26

Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.

1 Samweli 25:27

None ngiri ituro ry'umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.

1 Samweli 25:28

Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z'Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.

1 Samweli 25:29

Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n'Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w'ubugingo, kandi ubugingo bw'abanzi bawe azaburekera nk'uburi mu muhumetso.

1 Samweli 25:30

Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli,

1 Samweli 25:31

ntuzagire umutima ukubabaza Nyagasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa cyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.”

1 Samweli 25:32

Dawidi asubiza Abigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe.

1 Samweli 25:33

Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n'urubanza rw'amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye.

1 Samweli 25:34

Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali.”

1 Samweli 25:35

Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuye aramubwira ati “Izamukire usubire iwawe amahoro. Ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye.”

1 Samweli 25:36

Nuko Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yatekesheje iby'ibirori mu nzu ye nk'ibirori by'umwami byose, kandi anejejwe umutima n'uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n'igikomeye, burinda bucya.

1 Samweli 25:37

Bukeye mu gitondo Nabali asindutse umugore we amutekerereza ibyo, umutima uraraba aba igiti.

1 Samweli 25:38

Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubita Nabali arapfa.

1 Samweli 25:39

Bukeye Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuza umugaragu we gukora ikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.” Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abe umugore we.

1 Samweli 25:40

Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ube umugore we.”

1 Samweli 25:41

Nuko arabaduka arunama, yikubita imbere yabo aravuga ati “Dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by'abagaragu ba databuja.”

1 Samweli 25:42

Nuko Abigayili agira n'ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n'abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.

1 Samweli 25:43

Bukeye Dawidi arongora Ahinowamu w'Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.

1 Samweli 25:44

Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w'i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi.