1 Samweli 8

22 verses

1 Samweli 8:1

Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b'Abisirayeli.

1 Samweli 8:2

Imfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b'i Bērisheba.

1 Samweli 8:3

Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.

1 Samweli 8:4

Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.

1 Samweli 8:5

Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga yose.”

1 Samweli 8:6

Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka.

1 Samweli 8:7

Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.

1 Samweli 8:8

Barakugenza nk'uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana.

1 Samweli 8:9

Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.”

1 Samweli 8:10

Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y'Uwiteka yose.

1 Samweli 8:11

Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby'amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y'amagare ye.

1 Samweli 8:12

Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye.

1 Samweli 8:13

Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n'abavuzi b'imitsima.

1 Samweli 8:14

Kandi azatora imirima yanyu n'inzabibu zanyu n'imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be.

1 Samweli 8:15

Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be.

1 Samweli 8:16

Kandi azabanyaga abagaragu banyu n'abaja banyu, n'amatungo yanyu y'inyamibwa n'indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.

1 Samweli 8:17

Azenda igice kimwe mu icumi cy'amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be.

1 Samweli 8:18

Maze uwo munsi muzaborozwa n'uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”

1 Samweli 8:19

Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka

1 Samweli 8:20

kugira ngo natwe duse n'andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”

1 Samweli 8:21

Nuko Samweli amaze kumva amagambo y'abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.

1 Samweli 8:22

Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.” Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w'iwabo.”