1 Abatesalonike 1

10 verses

1 Abatesalonike 1:1

Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe.

1 Abatesalonike 1:2

Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,

1 Abatesalonike 1:3

twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n'umuhati w'urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y'Imana yacu ari yo Data wa twese.

1 Abatesalonike 1:4

Bene Data bakundwa n'Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo

1 Abatesalonike 1:5

kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.

1 Abatesalonike 1:6

Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n'Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry'Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by'Umwuka Wera.

1 Abatesalonike 1:7

Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy'abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,

1 Abatesalonike 1:8

kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw'ijambo ry'Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,

1 Abatesalonike 1:9

kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n'uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,

1 Abatesalonike 1:10

no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.