2 Ngoma 17

19 verses

2 Ngoma 17:1

Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.

2 Ngoma 17:2

Ashyira ingabo ze mu midugudu y'i Buyuda igoswe n'inkike yose, ashyira n'ibihome mu gihugu cy'i Buyuda no mu midugudu y'i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.

2 Ngoma 17:3

Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli.

2 Ngoma 17:4

Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk'uko Abisirayeli bagenzaga.

2 Ngoma 17:5

Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n'icyubahiro gikomeye.

2 Ngoma 17:6

Umutima we wogezwa mu nzira z'Uwiteka, kandi akuraho n'ingoro na Asherimu byari i Buyuda.

2 Ngoma 17:7

Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y'i Buyuda.

2 Ngoma 17:8

Bajyana n'Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b'Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.

2 Ngoma 17:9

Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy'amategeko y'Uwiteka, bagenda imidugudu y'i Buyuda yose bigisha abantu.

2 Ngoma 17:10

Uwiteka ateza ubwoba abami b'ibihugu bihereranye n'i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.

2 Ngoma 17:11

Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n'ifeza z'ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y'amapfizi y'intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurume y'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

2 Ngoma 17:12

Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n'imidugudu y'ububiko.

2 Ngoma 17:13

Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y'i Buyuda, akagira n'abantu b'ingabo bakomeye b'intwari i Yerusalemu.

2 Ngoma 17:14

Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w'ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi dutatu.

2 Ngoma 17:15

Agakurikirwa na Yehohanani w'umutware w'ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n'inzovu munani.

2 Ngoma 17:16

Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi tubiri.

2 Ngoma 17:17

Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w'intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n'ingabo.

2 Ngoma 17:18

Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n'inzovu munani, ziteguye kurwana.

2 Ngoma 17:19

Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n'inkike mu Buyuda bwose.