2 Ngoma 27

9 verses

2 Ngoma 27:1

Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.

2 Ngoma 27:2

Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.

2 Ngoma 27:3

Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y'Uwiteka, yubaka n'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.

2 Ngoma 27:4

Kandi yubaka n'imidugudu mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubaka n'ibihome n'iminara mu mashyamba.

2 Ngoma 27:5

Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye bene ibyo.

2 Ngoma 27:6

Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye.

2 Ngoma 27:7

Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.

2 Ngoma 27:8

Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 27:9

Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.