2 Ngoma 36

23 verses

2 Ngoma 36:1

Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.

2 Ngoma 36:2

Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 36:3

Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu.

2 Ngoma 36:4

Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.

2 Ngoma 36:5

Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye.

2 Ngoma 36:6

Hanyuma Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.

2 Ngoma 36:7

Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni.

2 Ngoma 36:8

Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.

2 Ngoma 36:9

Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka.

2 Ngoma 36:10

Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu.

2 Ngoma 36:11

Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 36:12

Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka.

2 Ngoma 36:13

Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.

2 Ngoma 36:14

Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.

2 Ngoma 36:15

Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturo bwayo.

2 Ngoma 36:16

Ariko bagashinyagurira intumwa z'Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.

2 Ngoma 36:17

Ni cyo cyatumye abateza umwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.

2 Ngoma 36:18

Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.

2 Ngoma 36:19

Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.

2 Ngoma 36:20

Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugeza ku ngoma z'abami b'i Buperesi,

2 Ngoma 36:21

bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.

2 Ngoma 36:22

Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati

2 Ngoma 36:23

“Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”