2 Abakorinto 13

14 verses

2 Abakorinto 13:1

Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.

2 Abakorinto 13:2

Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,

2 Abakorinto 13:3

kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu.

2 Abakorinto 13:4

Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw'imbaraga z'Imana izerekanira muri mwe.

2 Abakorinto 13:5

Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.

2 Abakorinto 13:6

Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa.

2 Abakorinto 13:7

Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n'abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n'abagawa.

2 Abakorinto 13:8

Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.

2 Abakorinto 13:9

Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.

2 Abakorinto 13:10

Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z'imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.

2 Abakorinto 13:11

Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima , mubane n'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe.

2 Abakorinto 13:12

Mutashyanishe guhoberana kwera.

2 Abakorinto 13:13

Abera bose barabatashya.

2 Abakorinto 13:14

Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera bibane namwe mwese.