2 Abakorinto 2

17 verses

2 Abakorinto 2:1

Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,

2 Abakorinto 2:2

kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?

2 Abakorinto 2:3

Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.

2 Abakorinto 2:4

Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.

2 Abakorinto 2:5

Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.

2 Abakorinto 2:6

Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,

2 Abakorinto 2:7

ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n'agahinda gasāze.

2 Abakorinto 2:8

Ku bw'ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.

2 Abakorinto 2:9

Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.

2 Abakorinto 2:10

Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,

2 Abakorinto 2:11

kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.

2 Abakorinto 2:12

Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n'Umwami wacu,

2 Abakorinto 2:13

nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.

2 Abakorinto 2:14

Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

2 Abakorinto 2:15

kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka.

2 Abakorinto 2:16

Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye?

2 Abakorinto 2:17

Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumeze nk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.