2 Yohana 1

13 verses

2 Yohana 1:1

Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n'abazi ukuri bose barabakunda,

2 Yohana 1:2

ku bw'ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.

2 Yohana 1:3

Ubuntu n'imbabazi n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.

2 Yohana 1:4

Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese.

2 Yohana 1:5

Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane.

2 Yohana 1:6

Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry'Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk'uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.

2 Yohana 1:7

Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo.

2 Yohana 1:8

Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.

2 Yohana 1:9

Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n'Umwana we.

2 Yohana 1:10

Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”,

2 Yohana 1:11

kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.

2 Yohana 1:12

Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.

2 Yohana 1:13

Abana b'intore, mwene so, baragutashya.