2 Abami 11

20 verses

2 Abami 11:1

Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rw'umwami rwose.

2 Abami 11:2

Ariko Yehosheba umukobwa w'Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.

2 Abami 11:3

Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

2 Abami 11:4

Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana b'Abakariti n'abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y'Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y'Uwiteka, aherako abereka umwana w'umwami.

2 Abami 11:5

Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu uzarinda inzu y'umwami,

2 Abami 11:6

undi mugabane wa gatatu uzarinda irembo ry'i Suri, n'undi mugabane wa gatatu uzaba ku irembo inyuma y'abarinzi. Uko ni ko uzarinda iyo nzu mukumiriye.

2 Abami 11:7

Kandi imitwe yanyu ibiri y'abazakurwa ku isabato, muzarinda inzu y'Uwiteka mukikije umwami.

2 Abami 11:8

Muzakikiza umwami, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagara umwami uko asohotse n'uko yinjiye.”

2 Abami 11:9

Nuko abatware b'amagana bagenza uko umutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, basanga umutambyi Yehoyada.

2 Abami 11:10

Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, bikaba mu nzu y'Uwiteka.

2 Abami 11:11

Nuko abarinzi, umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikije umwami uhereye mu ruhande rw'iburyo rw'inzu ukageza ku rw'ibumoso, bugufi bw'icyotero n'inzu.

2 Abami 11:12

Maze Yehoyada asohora umwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”

2 Abami 11:13

Ataliya yumvise urusaku rw'abarinzi n'abantu, araza asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.

2 Abami 11:14

Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nk'uko umuhango wabo wari uri, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

2 Abami 11:15

Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y'ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y'Uwiteka.”

2 Abami 11:16

Nuko baramubererekera anyura mu nzira y'amafarashi yatahanaga mu rugo rw'umwami, bamutsinda aho.

2 Abami 11:17

Maze Yehoyada asezeranira umwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranya umwami n'abantu isezerano.

2 Abami 11:18

Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'icyotero. Hanyuma umutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y'Uwiteka.

2 Abami 11:19

Ajyana abatware b'amagana n'Abakariti n'abarinzi, n'abantu bose bari mu gihugu, basohokana n'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramanukana banyura mu nzira yo mu irembo ry'abarinzi bajya mu nzu y'umwami. Bagezeyo umwami yicara ku ntebe y'ubwami.

2 Abami 11:20

Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y'umwami.