2 Abami 24

20 verses

2 Abami 24:1

Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.

2 Abami 24:2

Maze Uwiteka amuteza ibitero by'Abakaludaya n'Abasiriya n'Abamowabu n'Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk'uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b'abahanuzi.

2 Abami 24:3

Ni ukuri, itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose,

2 Abami 24:4

n'amaraso y'abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y'abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.

2 Abami 24:5

Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

2 Abami 24:6

Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.

2 Abami 24:7

Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w'i Babuloni yahindūye ibihugu by'umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate.

2 Abami 24:8

Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w'i Yerusalemu.

2 Abami 24:9

Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se yakoze byose.

2 Abami 24:10

Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.

2 Abami 24:11

Bukeye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.

2 Abami 24:12

Nuko Yehoyakini umwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.

2 Abami 24:13

Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze.

2 Abami 24:14

Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu.

2 Abami 24:15

Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n'umugabekazi n'abagore b'umwami, n'inkone ze n'abatware b'ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe.

2 Abami 24:16

Kandi abantu bose b'abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby'intambara. Abo ni bo umwami w'i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe.

2 Abami 24:17

Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.

2 Abami 24:18

Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.

2 Abami 24:19

Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo Yehoyakimu yakoze byose.

2 Abami 24:20

Uburakari bw'Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n'i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni.