2 Samweli 11

27 verses

2 Samweli 11:1

Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.

2 Samweli 11:2

Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y'inzu y'umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w'ikibengukiro.

2 Samweli 11:3

Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w'Umuheti?”

2 Samweli 11:4

Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.

2 Samweli 11:5

Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”

2 Samweli 11:6

Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.” Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi.

2 Samweli 11:7

Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubaza uko Yowabu n'ingabo bameze, amubaza n'amakuru yo mu ntambara.

2 Samweli 11:8

Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.” Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami.

2 Samweli 11:9

Ariko Uriya yiraranira n'abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y'ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe.

2 Samweli 11:10

Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?”

2 Samweli 11:11

Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”

2 Samweli 11:12

Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye.

2 Samweli 11:13

Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n'abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe.

2 Samweli 11:14

Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya.

2 Samweli 11:15

Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.”

2 Samweli 11:16

Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri.

2 Samweli 11:17

Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w'Umuheti na we arapfa.

2 Samweli 11:18

Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu,

2 Samweli 11:19

yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numara kubarira umwami amacumu,

2 Samweli 11:20

umwami akarakara akakubaza ati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegera umudugudu mutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’

2 Samweli 11:21

Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Si umugore wamuteye ingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’ Nuko uzamusubize uti ‘Erega n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.’ ”

2 Samweli 11:22

Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamutumye byose.

2 Samweli 11:23

Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugera mu muharuro w'irembo ryabo.

2 Samweli 11:24

Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b'umwami bamwe barapfuye, kandi n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.”

2 Samweli 11:25

Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n'umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.”

2 Samweli 11:26

Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, aramwiraburira.

2 Samweli 11:27

Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.