2 Samweli 15

37 verses

2 Samweli 15:1

Hanyuma y'ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n'amafarashi n'abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere.

2 Samweli 15:2

Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw'irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.”

2 Samweli 15:3

Abusalomu akamubwira ati “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.”

2 Samweli 15:4

Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.”

2 Samweli 15:5

Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma.

2 Samweli 15:6

Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima y'Abisirayeli.

2 Samweli 15:7

Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni.

2 Samweli 15:8

Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’ ”

2 Samweli 15:9

Umwami aramusubiza ati “Genda amahoro.” Nuko arahaguruka ajya i Heburoni.

2 Samweli 15:10

Bukeye Abusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayo ubutumwa ngo “Nimwumva ijwi ry'ikondera muzahereko muvuge muti ‘Abusalomu yimye i Heburoni.’ ”

2 Samweli 15:11

Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye n'abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi.

2 Samweli 15:12

Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w'i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w'iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye.

2 Samweli 15:13

Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y'Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.”

2 Samweli 15:14

Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta n'umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.”

2 Samweli 15:15

Abagaragu b'umwami baramusubiza bati “Abagaragu bawe twiteguye gukora icyo umwami databuja ashaka cyose.”

2 Samweli 15:16

Nuko umwami asohokana n'abo mu rugo rwe bose bamukurikiye ariko umwami asigayo abagore cumi b'inshoreke ze bo kurinda urugo.

2 Samweli 15:17

Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhaki batindayo.

2 Samweli 15:18

Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose n'Abapeleti bose n'Abagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere y'umwami.

2 Samweli 15:19

Maze umwami abaza Itayi w'Umugiti ati “Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n'umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe.

2 Samweli 15:20

Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n'ukuri bibane nawe.”

2 Samweli 15:21

Itayi asubiza umwami ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bw'umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.”

2 Samweli 15:22

Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.” Nuko Itayi w'Umugiti yambukana n'abantu be bose n'abana bari kumwe na we.

2 Samweli 15:23

Igihugu cyose gicura umuborogo n'ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n'umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.

2 Samweli 15:24

Kandi Sadoki na we azana n'Abalewi bose, bahetse isanduku y'isezerano ry'Imana. Batereka hasi iyo sanduku y'Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa.

2 Samweli 15:25

Umwami abwira Sadoki ati “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n'ubuturo bwe.

2 Samweli 15:26

Ariko nambwira atya ati ‘Sinkwishimira’, dore ndi hano nangenze uko ashaka.”

2 Samweli 15:27

Umwami abwira Sadoki umutambyi ati “Aho nturi bamenya? Subira mu murwa amahoro n'abahungu bawe bombi, Ahimāsi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari.

2 Samweli 15:28

Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru z'impamo.”

2 Samweli 15:29

Sadoki na Abiyatari ni ko guheka isanduku y'Imana bayisubiza i Yerusalemu, bagumayo.

2 Samweli 15:30

Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n'abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.

2 Samweli 15:31

Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z'ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.”

2 Samweli 15:32

Dawidi ageze mu mpinga y'umusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi w'Umwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe.

2 Samweli 15:33

Dawidi aramubwira ati “Nitujyana uzandushya.

2 Samweli 15:34

Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti ‘Nzaba umugaragu wawe, nyagasani, nk'uko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.’ Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli.

2 Samweli 15:35

Mbese ntuzaba uri kumwe na Sadoki na Abiyatari b'abatambyi? Nuko nugira ijambo ryose wumva ibwami, uzajye uribwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi.

2 Samweli 15:36

Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, Ahimāsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.”

2 Samweli 15:37

Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu.