2 Samweli 18

32 verses

2 Samweli 18:1

Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y'ibihumbi, n'abo gutwara iy'amagana.

2 Samweli 18:2

Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w'Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”

2 Samweli 18:3

Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy'abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n'abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.”

2 Samweli 18:4

Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by'amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n'ibihumbi.

2 Samweli 18:5

Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.

2 Samweli 18:6

Nuko abantu bajya kurwanira n'Abisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.

2 Samweli 18:7

Abisirayeli bahanesherezwa n'abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri,

2 Samweli 18:8

kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe n'inkota.

2 Samweli 18:9

Hanyuma Abusalomu ahubirana n'abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y'amashami y'impatanwa y'umwela w'ingāra, umutwe we ufatwa n'amashami yawo, ahera mu kirere hagati y'ijuru n'isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.

2 Samweli 18:10

Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.”

2 Samweli 18:11

Yowabu abaza nyir'ukumubwira ati “Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice by'ifeza cumi n'umushumi?”

2 Samweli 18:12

Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by'ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w'umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’

2 Samweli 18:13

None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.”

2 Samweli 18:14

Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.” Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela.

2 Samweli 18:15

Maze abahungu cumi b'abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa.

2 Samweli 18:16

Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije.

2 Samweli 18:17

Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy'amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye.

2 Samweli 18:18

Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy'umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w'umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y'urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n'ubu.

2 Samweli 18:19

Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y'uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y'abanzi be.”

2 Samweli 18:20

Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w'umwami yapfuye.”

2 Samweli 18:21

Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.

2 Samweli 18:22

Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.” Yowabu ati “Urirukanwa n'iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”

2 Samweli 18:23

Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy'ikigarama yose, anyura ku Mukushi.

2 Samweli 18:24

Kandi Dawidi yari yicaye hagati y'amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y'irembo ahateganye n'inkike z'amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine.

2 Samweli 18:25

Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami. Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.” Nuko aza yihuta agera hafi.

2 Samweli 18:26

Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.” Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.”

2 Samweli 18:27

Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukire y'uw'imbere isa n'iya Ahimāsi mwene Sadoki.” Umwami aravuga ati “Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.”

2 Samweli 18:28

Ahimāsi ashyira ejuru abwira umwami ati “Byose byabaye byiza.” Nuko yikubita hasi imbere y'umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.”

2 Samweli 18:29

Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w'umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”

2 Samweli 18:30

Umwami aramubwira ati “Tambuka uhagarare hano.” Nuko aratambuka arihagararira.

2 Samweli 18:31

Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z'umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.”

2 Samweli 18:32

Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b'umwami databuja, n'abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.”