2 Samweli 2

32 verses

2 Samweli 2:1

Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y'Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.”

2 Samweli 2:2

Nuko Dawidi azamukana n'abagore be bombi, Ahinowamu w'i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.

2 Samweli 2:3

Kandi n'abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n'abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y'i Heburoni.

2 Samweli 2:4

Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w'umuryango w'Abayuda. Bukeye babwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”

2 Samweli 2:5

Nuko Dawidi atuma intumwa ku b'i Yabeshi y'i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n'Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba.

2 Samweli 2:6

Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n'umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo.

2 Samweli 2:7

Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”

2 Samweli 2:8

Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.

2 Samweli 2:9

Amwimikirayo ngo abe umwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose.

2 Samweli 2:10

(Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.) Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.

2 Samweli 2:11

Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w'umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n'amezi atandatu.

2 Samweli 2:12

Bukeye Abuneri mwene Neri n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni.

2 Samweli 2:13

Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo.

2 Samweli 2:14

Abuneri abwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.” Yowabu ati “Nibahaguruke.”

2 Samweli 2:15

Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rw'Ababenyamini n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana.

2 Samweli 2:16

Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.

2 Samweli 2:17

Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri n'Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi.

2 Samweli 2:18

Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk'isirabo yo mu gasozi.

2 Samweli 2:19

Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri.

2 Samweli 2:20

Abuneri akebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?” Na we aramusubiza ati “Ni jye.”

2 Samweli 2:21

Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira.

2 Samweli 2:22

Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?”

2 Samweli 2:23

Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.

2 Samweli 2:24

Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye n'i Giya mu nzira ijya mu butayu bw'i Gibeyoni, izuba ribarengeraho.

2 Samweli 2:25

Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga y'umusozi.

2 Samweli 2:26

Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?”

2 Samweli 2:27

Yowabu aramusubiza ati “Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranye mwene se.”

2 Samweli 2:28

Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi.

2 Samweli 2:29

Nuko Abuneri n'ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu.

2 Samweli 2:30

Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi n'icyenda, na Asaheli.

2 Samweli 2:31

Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n'ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu.

2 Samweli 2:32

Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n'ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.