2 Samweli 8

18 verses

2 Samweli 8:1

Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw'umudugudu w'umurwa, arukura mu maboko y'Abafilisitiya.

2 Samweli 8:2

Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.

2 Samweli 8:3

Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.

2 Samweli 8:4

Dawidi amutumuraho ingabo ze z'abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n'abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by'amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.

2 Samweli 8:5

Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.

2 Samweli 8:6

Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

2 Samweli 8:7

Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z'izahabu, azijyana i Yerusalemu.

2 Samweli 8:8

Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y'imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n'i Berotayi.

2 Samweli 8:9

Bukeye Toyi umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,

2 Samweli 8:10

atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa.

2 Samweli 8:11

Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:

2 Samweli 8:12

iby'i Siriya n'iby'i Mowabu, n'iby'Abamoni n'iby'Abafilisitiya, n'iby'Abamaleki n'ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba.

2 Samweli 8:13

Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy'umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.

2 Samweli 8:14

Nuko ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

2 Samweli 8:15

Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.

2 Samweli 8:16

Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.

2 Samweli 8:17

Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi.

2 Samweli 8:18

Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n'Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b'intebe.