2 Abatesalonike 1

12 verses

2 Abatesalonike 1:1

Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.

2 Abatesalonike 1:2

Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

2 Abatesalonike 1:3

Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.

2 Abatesalonike 1:4

Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza.

2 Abatesalonike 1:5

Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,

2 Abatesalonike 1:6

kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,

2 Abatesalonike 1:7

kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe

2 Abatesalonike 1:8

hagati y'umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu.

2 Abatesalonike 1:9

Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze,

2 Abatesalonike 1:10

ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.

2 Abatesalonike 1:11

Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,

2 Abatesalonike 1:12

kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'uko ubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri.