2 Abatesalonike 3

18 verses

2 Abatesalonike 3:1

Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry'Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk'uko biri muri mwe,

2 Abatesalonike 3:2

kandi ngo dukire abantu babi b'ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.

2 Abatesalonike 3:3

Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi.

2 Abatesalonike 3:4

Kandi ibyanyu tubyiringijwe n'Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.

2 Abatesalonike 3:5

Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw'Imana no ku kwihangana kwa Kristo.

2 Abatesalonike 3:6

Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe.

2 Abatesalonike 3:7

Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,

2 Abatesalonike 3:8

cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera.

2 Abatesalonike 3:9

Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu,

2 Abatesalonike 3:10

kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.

2 Abatesalonike 3:11

Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.

2 Abatesalonike 3:12

Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.

2 Abatesalonike 3:13

Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza.

2 Abatesalonike 3:14

Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n'isoni.

2 Abatesalonike 3:15

Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.

2 Abatesalonike 3:16

Nuko rero Umwami wacu w'amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.

2 Abatesalonike 3:17

Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n'ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika.

2 Abatesalonike 3:18

Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese.