3 Yohana 1

15 verses

3 Yohana 1:1

Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by'ukuri.

3 Yohana 1:2

Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza,

3 Yohana 1:3

kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.

3 Yohana 1:4

Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.

3 Yohana 1:5

Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi

3 Yohana 1:6

bahamije urukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana,

3 Yohana 1:7

kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga.

3 Yohana 1:8

Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.

3 Yohana 1:9

Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera.

3 Yohana 1:10

Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvuga amagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.

3 Yohana 1:11

Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.

3 Yohana 1:12

Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri.

3 Yohana 1:13

Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu,

3 Yohana 1:14

ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye.

3 Yohana 1:15

Urasigare amahoro. Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina.