Ibyakozwe 22

30 verses

Ibyakozwe 22:1

“Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”

Ibyakozwe 22:2

Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati

Ibyakozwe 22:3

“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.

Ibyakozwe 22:4

Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore.

Ibyakozwe 22:5

Kandi n'umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzana n'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.

Ibyakozwe 22:6

“Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota.

Ibyakozwe 22:7

Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’

Ibyakozwe 22:8

Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwo urenganya.’

Ibyakozwe 22:9

Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry'uwo tuvugana.

Ibyakozwe 22:10

Ndamubaza nti ‘Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.’

Ibyakozwe 22:11

Kandi ubwiza bw'uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n'abo twari turi kumwe njya i Damasiko.

Ibyakozwe 22:12

“Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n'Abayuda bose bari batuyeyo,

Ibyakozwe 22:13

aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’ Uwo mwanya ndahumuka ndamureba.

Ibyakozwe 22:14

Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,

Ibyakozwe 22:15

kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.

Ibyakozwe 22:16

None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’

Ibyakozwe 22:17

“Nuko maze gusubira i Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk'urota

Ibyakozwe 22:18

mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.’

Ibyakozwe 22:19

Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.

Ibyakozwe 22:20

Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’

Ibyakozwe 22:21

Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ”

Ibyakozwe 22:22

Baramwumviriza kugeza kuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”

Ibyakozwe 22:23

Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere,

Ibyakozwe 22:24

bigeza aho umutware w'ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw'igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru.

Ibyakozwe 22:25

Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w'Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”

Ibyakozwe 22:26

Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w'ingabo, aramubaza ati “Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?”

Ibyakozwe 22:27

Umutware w'ingabo araza aramubaza ati “Mbwira, mbese uri Umuroma koko?” Na we ati “Yee.”

Ibyakozwe 22:28

Umutware w'ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.” Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.”

Ibyakozwe 22:29

Nuko abari bagiye kumutata baherako baramureka, kandi umutware w'ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye.

Ibyakozwe 22:30

Bukeye bw'aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n'abanyarukiko bose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo.