Daniyeli 1

21 verses

Daniyeli 1:1

Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.

Daniyeli 1:2

Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububiko bwayo.

Daniyeli 1:3

Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi

Daniyeli 1:4

batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo.

Daniyeli 1:5

Nuko umwami abategekera igaburo ry'iminsi yose rivuye ku byokurya by'umwami, n'umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y'umwami.

Daniyeli 1:6

Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.

Daniyeli 1:7

Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

Daniyeli 1:8

Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza.

Daniyeli 1:9

Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwa na we.

Daniyeli 1:10

Nuko umutware w'inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n'ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n'abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.”

Daniyeli 1:11

Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n'umutware w'inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati

Daniyeli 1:12

“Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa,

Daniyeli 1:13

uzabone gusuzuma mu maso hacu n'ah'abandi basore barya ku byokurya by'umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”

Daniyeli 1:14

Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.

Daniyeli 1:15

Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by'umwami.

Daniyeli 1:16

Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.

Daniyeli 1:17

Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

Daniyeli 1:18

Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n'Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w'inkone ajya kubamumurikira.

Daniyeli 1:19

Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

Daniyeli 1:20

Mu ijambo ryose ry'ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.

Daniyeli 1:21

Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.