Daniyeli 11

45 verses

Daniyeli 11:1

“Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w'Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.

Daniyeli 11:2

Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw'u Bugiriki.

Daniyeli 11:3

“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,

Daniyeli 11:4

namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n'urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk'uko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.

Daniyeli 11:5

“Nuko umwami w'ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane.

Daniyeli 11:6

Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w'umwami w'ikusi azasanga umwami w'ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z'amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n'amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n'abamuzanye n'umubyeyi we, n'uwamukomezaga icyo gihe.

Daniyeli 11:7

Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by'umwami w'ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.

Daniyeli 11:8

Ndetse n'imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n'ibishushanyo biyagijwe n'ibintu byabo byiza by'ifeza n'izahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami w'ikasikazi.

Daniyeli 11:9

Hanyuma uwo mwami w'ikasikazi azatera igihugu cy'umwami w'ikusi, maze asubire mu gihugu cye.

Daniyeli 11:10

“Bukeye abana be bazateranya imitwe y'ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk'umwuzure w'amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cy'umwami w'ikusi.

Daniyeli 11:11

Maze umwami w'ikusi azarakara, azasohoka arwane n'umwami w'ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z'umwami w'ikasikazi zizagaruzwe umuheto n'umwami w'ikusi.

Daniyeli 11:12

Umwami w'ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,

Daniyeli 11:13

kuko umwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi.

Daniyeli 11:14

Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w'ikusi, kandi ab'inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.

Daniyeli 11:15

Nuko umwami w'ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z'umwami w'ikusi ndetse n'intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.

Daniyeli 11:16

Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk'uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.

Daniyeli 11:17

“Nyuma azagambirira kuzana n'ingabo z'igihugu cye cyose, maze azikiranure n'umwami w'ikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bw'ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu.

Daniyeli 11:18

Hanyuma y'ibyo azahindukira atere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke,

Daniyeli 11:19

ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi.

Daniyeli 11:20

“Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha w'ikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara.

Daniyeli 11:21

“Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w'insuzugurwa adahawe icyubahiro cy'ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.

Daniyeli 11:22

Ingabo zizatemba imbere ye nk'umwuzure zimenagurike, ndetse n'umutware w'isezerano na we ni uko.

Daniyeli 11:23

Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake.

Daniyeli 11:24

Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n'iminyago n'ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye.

Daniyeli 11:25

“Maze namara kwiyungura amaboko n'ubushizi bw'amanga, azatera umwami w'ikusi atabaranye n'ingabo nyinshi. Nuko umwami w'ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira.

Daniyeli 11:26

Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa.

Daniyeli 11:27

Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.

Daniyeli 11:28

Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n'isezerano ryera, azahakorera nk'uko yishakiye maze asubire mu gihugu cye.

Daniyeli 11:29

“Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk'ubwa mbere,

Daniyeli 11:30

kuko inkuge z'i Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse. “Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera.

Daniyeli 11:31

Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n'igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy'umurimbuzi.

Daniyeli 11:32

Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari.

Daniyeli 11:33

Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n'inkota n'umuriro, bajyanwe ari imbohe.

Daniyeli 11:34

Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya.

Daniyeli 11:35

Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cy'imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.

Daniyeli 11:36

“Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.

Daniyeli 11:37

Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.

Daniyeli 11:38

Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y'ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n'ifeza, n'amabuye y'igiciro cyinshi n'ibintu by'igikundiro.

Daniyeli 11:39

Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n'iyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.

Daniyeli 11:40

“Nuko mu gihe cy'imperuka umwami w'ikusi azamutera, kandi umwami w'ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzure w'amazi,

Daniyeli 11:41

agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n'Abamowabu n'imfura z'Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe.

Daniyeli 11:42

Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n'igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka.

Daniyeli 11:43

Ndetse azahindura ibintu by'umurimbo by'izahabu n'ifeza, n'ibindi bintu by'igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n'Abanyetiyopiya bazamushagara.

Daniyeli 11:44

Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n'ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe.

Daniyeli 11:45

Azabamba amahema y'ubwami hagati y'inyanja n'umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w'imperuka ye, nta wuzamuvuna.