Gutegeka 2 11

32 verses

Gutegeka 2 11:1

Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose.

Gutegeka 2 11:2

Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n'amaboko yayo menshi, n'ukuboko kwayo kurambutse

Gutegeka 2 11:3

n'ibimenyetso byayo, n'imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n'igihugu cye cyose,

Gutegeka 2 11:4

n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe,

Gutegeka 2 11:5

n'ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu,

Gutegeka 2 11:6

n'ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n'ab'iwabo, n'amahema yabo n'ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose.

Gutegeka 2 11:7

Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze.

Gutegeka 2 11:8

Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra,

Gutegeka 2 11:9

mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki.

Gutegeka 2 11:10

Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n'igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n'umuruho w'ibirenge byanyu, nk'uko umuntu yuhira umurima w'imboga.

Gutegeka 2 11:11

Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura.

Gutegeka 2 11:12

Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo.

Gutegeka 2 11:13

Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose,

Gutegeka 2 11:14

nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y'umuhindo n'iy'itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y'impeke, na vino yanyu n'amavuta ya elayo yanyu.

Gutegeka 2 11:15

Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage.

Gutegeka 2 11:16

Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere,

Gutegeka 2 11:17

mukikongereza uburakari bw'Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha.

Gutegeka 2 11:18

Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y'amaso yanyu.

Gutegeka 2 11:19

Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n'uko mugenda mu nzira n'uko muryamye n'uko mubyutse.

Gutegeka 2 11:20

Kandi muzayandike ku nkomanizo z'amazu yanyu no ku byugarira byanyu,

Gutegeka 2 11:21

kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n'abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n'iy'ijuru riri hejuru y'isi.

Gutegeka 2 11:22

Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata,

Gutegeka 2 11:23

Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n'amaboko.

Gutegeka 2 11:24

Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y'iburengerazuba.

Gutegeka 2 11:25

Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.

Gutegeka 2 11:26

Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n'umuvumo.

Gutegeka 2 11:27

Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi,

Gutegeka 2 11:28

uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.

Gutegeka 2 11:29

Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n'umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali.

Gutegeka 2 11:30

Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y'inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy'Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n'i Gilugali, hafi y'ibiti byitwa imyeloni bya More?

Gutegeka 2 11:31

Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo.

Gutegeka 2 11:32

Kandi muzajye mwitondera amategeko n'amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire.