Gutegeka 2 18

22 verses

Gutegeka 2 18:1

Abatambyi b'Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwe na gakondo ye.

Gutegeka 2 18:2

Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye.

Gutegeka 2 18:3

Uyu ube ari wo uba umwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw'ukuboko n'imisaya n'igifu.

Gutegeka 2 18:4

Kandi uzajye umuha umuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe.

Gutegeka 2 18:5

Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose.

Gutegeka 2 18:6

Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutima ubyifuza rwose,

Gutegeka 2 18:7

azajye akora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka.

Gutegeka 2 18:8

Ajye ahwanya n'abandi umugabane w'ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza.

Gutegeka 2 18:9

Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga.

Gutegeka 2 18:10

Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby'ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi,

Gutegeka 2 18:11

cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.

Gutegeka 2 18:12

Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe.

Gutegeka 2 18:13

Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.

Gutegeka 2 18:14

Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo.

Gutegeka 2 18:15

Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

Gutegeka 2 18:16

Bizakubera rwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.”

Gutegeka 2 18:17

Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza.

Gutegeka 2 18:18

Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.

Gutegeka 2 18:19

Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra.

Gutegeka 2 18:20

Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”

Gutegeka 2 18:21

Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”

Gutegeka 2 18:22

Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.