Gutegeka 2 24

22 verses

Gutegeka 2 24:1

Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye.

Gutegeka 2 24:2

Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n'undi.

Gutegeka 2 24:3

Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa,

Gutegeka 2 24:4

umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

Gutegeka 2 24:5

Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye.

Gutegeka 2 24:6

Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw'umuntu ho ingwate.

Gutegeka 2 24:7

Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk'imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

Gutegeka 2 24:8

Wite ku muze w'ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b'Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.

Gutegeka 2 24:9

uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.

Gutegeka 2 24:10

Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.

Gutegeka 2 24:11

Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe.

Gutegeka 2 24:12

Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye,

Gutegeka 2 24:13

ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y'Uwiteka Imana yawe.

Gutegeka 2 24:14

Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w'umukene w'umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b'abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.

Gutegeka 2 24:15

Uzajye umuha ibihembo bye by'umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha.

Gutegeka 2 24:16

Ba se b'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n'icye cyaha.

Gutegeka 2 24:17

Ntuzagoreke urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga cyangwa urw'impfubyi, kandi umwambaro w'umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.

Gutegeka 2 24:18

Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo.

Gutegeka 2 24:19

Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw'umusuhuke w'umunyamahanga n'uw'impfubyi n'uw'umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.

Gutegeka 2 24:20

Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

Gutegeka 2 24:21

Nusoroma imbuto z'uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

Gutegeka 2 24:22

Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.