Gutegeka 2 27

26 verses

Gutegeka 2 27:1

Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.

Gutegeka 2 27:2

Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa.

Gutegeka 2 27:3

Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije.

Gutegeka 2 27:4

Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa.

Gutegeka 2 27:5

Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma.

Gutegeka 2 27:6

Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,

Gutegeka 2 27:7

kandi utambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe.

Gutegeka 2 27:8

Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.”

Gutegeka 2 27:9

Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw'Uwiteka Imana yawe.

Gutegeka 2 27:10

Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”

Gutegeka 2 27:11

Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati

Gutegeka 2 27:12

“Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.

Gutegeka 2 27:13

Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab'imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.”

Gutegeka 2 27:14

Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati

Gutegeka 2 27:15

“Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:16

Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:17

Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibi rwa mugenzi we avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:18

Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:19

Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:20

Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:21

Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:22

Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:23

Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:24

Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:25

Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Gutegeka 2 27:26

Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”