Gutegeka 2 6

25 verses

Gutegeka 2 6:1

Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra:

Gutegeka 2 6:2

wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama.

Gutegeka 2 6:3

Nuko wa bwoko bw'Abisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy'amata n'ubuki.

Gutegeka 2 6:4

Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.

Gutegeka 2 6:5

Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.

Gutegeka 2 6:6

Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe.

Gutegeka 2 6:7

Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n'uko ugenda mu nzira n'uko uryamye n'uko ubyutse.

Gutegeka 2 6:8

Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe.

Gutegeka 2 6:9

Uyandike ku nkomanizo z'inzu yawe no ku byugarira byawe.

Gutegeka 2 6:10

Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse,

Gutegeka 2 6:11

n'amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n'amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n'inzabibu n'imyelayo utateye ukarya ugahaga,

Gutegeka 2 6:12

uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

Gutegeka 2 6:13

Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira.

Gutegeka 2 6:14

Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z'amahanga abagose,

Gutegeka 2 6:15

kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw'Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi.

Gutegeka 2 6:16

Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwayigeragereje i Masa.

Gutegeka 2 6:17

Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n'ibyo yahamije, n'amategeko yayo yabategetse.

Gutegeka 2 6:18

Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha,

Gutegeka 2 6:19

namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze.

Gutegeka 2 6:20

Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati “Ibihamya n'amategeko n'amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby'iki?”

Gutegeka 2 6:21

Uzasubize uwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi,

Gutegeka 2 6:22

kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n'ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n'inzu ye yose mu maso yacu,

Gutegeka 2 6:23

adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.

Gutegeka 2 6:24

Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n'uyu munsi.

Gutegeka 2 6:25

Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y'Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.”