Umubwiriza 1

18 verses

Umubwiriza 1:1

Amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.

Umubwiriza 1:2

Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!”

Umubwiriza 1:3

Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?

Umubwiriza 1:4

Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.

Umubwiriza 1:5

Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira.

Umubwiriza 1:6

Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo.

Umubwiriza 1:7

Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.

Umubwiriza 1:8

Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n'amatwi ntarambirwa kumva.

Umubwiriza 1:9

Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru.

Umubwiriza 1:10

Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.

Umubwiriza 1:11

Ibya mbere ntibicyibukwa, n'ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.

Umubwiriza 1:12

Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.

Umubwiriza 1:13

Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby'ibintu byose bikorerwa munsi y'ijuru, n'umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.

Umubwiriza 1:14

Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y'ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

Umubwiriza 1:15

Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.

Umubwiriza 1:16

Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.”

Umubwiriza 1:17

Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby'ubusazi n'ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga,

Umubwiriza 1:18

kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n'umubabaro.