Umubwiriza 7

29 verses

Umubwiriza 7:1

Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y'igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.

Umubwiriza 7:2

Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry'abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we.

Umubwiriza 7:3

Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima.

Umubwiriza 7:4

Umutima w'abanyabwenge uri mu nzu y'imiborogo, ariko umutima w'abapfapfa uri mu nzu y'ibyishimo.

Umubwiriza 7:5

Ibyiza ni ukwemera guhanwa n'umunyabwenge kuruta kumva indirimbo y'abapfapfa.

Umubwiriza 7:6

Kuko guseka k'umupfapfa kumeze nk'amahwa aturagurikira munsi y'inkono, ibyo na byo ni ubusa.

Umubwiriza 7:7

Ni ukuri agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa, kandi impongano zica ubwenge.

Umubwiriza 7:8

Iherezo ry'ikintu riruta intangiro yacyo, uw'umutima wihangana aruta uw'umutima w'umwibone.

Umubwiriza 7:9

Ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w'umupfapfa.

Umubwiriza 7:10

Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?” Ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo.

Umubwiriza 7:11

Ubwenge buhwanije ubwiza nk'ibyo umuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba.

Umubwiriza 7:12

Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite.

Umubwiriza 7:13

Itegereze umurimo w'Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse?

Umubwiriza 7:14

Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.

Umubwiriza 7:15

Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habaho umukiranutsi ukenyuka kandi akiranuka, kandi habaho umunyabyaha uramba kandi akora ibibi.

Umubwiriza 7:16

Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigire umunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza?

Umubwiriza 7:17

Ntugashayishe gukora ibibi ntukabe n'umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka?

Umubwiriza 7:18

Ibyiza ni uko bimwe ubikomeza ndetse ibindi ntukabikureho iminwe, kuko uwubaha Imana azava muri ibyo byose.

Umubwiriza 7:19

Ubwenge butera umunyabwenge imbaraga kuruta abatware cumi bari mu mudugudu.

Umubwiriza 7:20

Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure.

Umubwiriza 7:21

Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka,

Umubwiriza 7:22

kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi.

Umubwiriza 7:23

Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzaba umunyabwenge”, ariko bumba kure.

Umubwiriza 7:24

Ibiriho biri kure ikuzimu cyane, ni nde wabishyikira?

Umubwiriza 7:25

Ndahindukira maramaje mu mutima kumenya no kugenzura no gushaka ubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ari ubupfapfa, kandi ko ubupfapfa ari ibisazi.

Umubwiriza 7:26

Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk'umutego n'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we.

Umubwiriza 7:27

Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n'ikindi, kugira ngo menye impamvu zabyo,

Umubwiriza 7:28

ari cyo umutima wanjye ugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n'umwe nabonye.

Umubwiriza 7:29

Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”