Esiteri 10

3 verses

Esiteri 10:1

Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n'abo mu birwa byo mu nyanja nini.

Esiteri 10:2

Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n'imbaraga ze byose, n'ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'u Bumedi n'u Buperesi?

Esiteri 10:3

Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.