Kuva 31

18 verses

Kuva 31:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 31:2

“Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,

Kuva 31:3

mwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose

Kuva 31:4

byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa,

Kuva 31:5

no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose.

Kuva 31:6

Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:

Kuva 31:7

ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.

Kuva 31:8

Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,

Kuva 31:9

na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo,

Kuva 31:10

na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n'iy'abana be, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi,

Kuva 31:11

na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.”

Kuva 31:12

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 31:13

“Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.

Kuva 31:14

Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.

Kuva 31:15

Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa.

Kuva 31:16

Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.

Kuva 31:17

Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ”

Kuva 31:18

Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw'Imana.