Kuva 34

35 verses

Kuva 34:1

Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.

Kuva 34:2

Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo.

Kuva 34:3

Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo.”

Kuva 34:4

Mose abāza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi.

Kuva 34:5

Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.

Kuva 34:6

Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi,

Kuva 34:7

igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuro n'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruza n'ubuvivi.”

Kuva 34:8

Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi.

Kuva 34:9

Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n'ibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe.”

Kuva 34:10

Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y'ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba.

Kuva 34:11

Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi baguhunge.

Kuva 34:12

Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk'umutego hagati muri mwe,

Kuva 34:13

ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z'amabuye bubatse , muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.

Kuva 34:14

Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.

Kuva 34:15

“Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye,

Kuva 34:16

kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.

Kuva 34:17

“Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.

Kuva 34:18

“Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.

Kuva 34:19

“Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.

Kuva 34:20

Uburiza bw'indogobe uzabucunguze umwana w'intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zose uzazicungure. “Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye.

Kuva 34:21

“Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14

Kuva 34:22

“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.

Kuva 34:23

“Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.

Kuva 34:24

Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.

Kuva 34:25

“Ntugaturane amaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara.

Kuva 34:26

“Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe. “Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.”

Kuva 34:27

Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”

Kuva 34:28

Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.

Kuva 34:29

Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.

Kuva 34:30

Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.

Kuva 34:31

Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo.

Kuva 34:32

Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi.

Kuva 34:33

Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he.

Kuva 34:34

Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.

Kuva 34:35

Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n'Uwiteka.