Ezekiyeli 22

31 verses

Ezekiyeli 22:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 22:2

“Nawe mwana w'umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.

Ezekiyeli 22:3

Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!

Ezekiyeli 22:4

Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n'urubanza, n'ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw'ibyo ni jye wakugize urw'amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n'ibihugu byose.

Ezekiyeli 22:5

Abari hafi yawe n'abari kure yawe bazaguseka ko uri uw'izina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi.

Ezekiyeli 22:6

Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo w'amaboko yabyo ni ukuvusha amaraso.

Ezekiyeli 22:7

Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n'abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.

Ezekiyeli 22:8

Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n'amasabato yanjye.

Ezekiyeli 22:9

Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z'imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.

Ezekiyeli 22:10

Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.

Ezekiyeli 22:11

Umuntu akorana ibizira n'umugore w'umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.

Ezekiyeli 22:12

Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y'ubuhenzi n'inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 22:13

“ ‘Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z'uburiganya wabonye, no ku bw'amaraso yavushirijwe muri wowe.

Ezekiyeli 22:14

Mbese umutima wawe uzihangana? Ese n'amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.

Ezekiyeli 22:15

Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by'umwanda nzabikumaramo.

Ezekiyeli 22:16

Nawe uzaba wiyandurije imbere y'abanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

Ezekiyeli 22:17

Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 22:18

“Mwana w'umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa n'ibati, n'icyuma n'isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y'ifeza.

Ezekiyeli 22:19

Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.

Ezekiyeli 22:20

Nk'uko bateraniriza ifeza n'umuringa, n'icyuma n'isasu n'ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari n'umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.

Ezekiyeli 22:21

Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w'uburakari bwanjye muyishongeremo hagati.

Ezekiyeli 22:22

Nk'uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.’ ”

Ezekiyeli 22:23

Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 22:24

“Mwana w'umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w'uburakari bukaze.’

Ezekiyeli 22:25

Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk'uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw'abantu, ubutunzi n'ibintu by'igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.

Ezekiyeli 22:26

Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y'ibyera n'ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n'ibitanduye, kandi n'amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.

Ezekiyeli 22:27

Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw'abantu, kugira ngo bibone indamu y'uburiganya.

Ezekiyeli 22:28

N'abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry'ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.

Ezekiyeli 22:29

Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n'indushyi, n'uwigendera bakamurenganya.

Ezekiyeli 22:30

Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye.

Ezekiyeli 22:31

Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w'umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.