Ezekiyeli 33

33 verses

Ezekiyeli 33:1

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 33:2

“Mwana w'umuntu, uvugane n'ab'ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi,

Ezekiyeli 33:3

nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu,

Ezekiyeli 33:4

maze uzumva ijwi ry'impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.

Ezekiyeli 33:5

Yumvise ijwi ry'impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe.

Ezekiyeli 33:6

Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’

Ezekiyeli 33:7

“Nuko rero mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w'umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.

Ezekiyeli 33:8

Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.

Ezekiyeli 33:9

Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

Ezekiyeli 33:10

“Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n'ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’

Ezekiyeli 33:11

Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’

Ezekiyeli 33:12

“Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumuro cye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’

Ezekiyeli 33:13

Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.

Ezekiyeli 33:14

Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko,

Ezekiyeli 33:15

umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.

Ezekiyeli 33:16

Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko, kubaho azabaho.

Ezekiyeli 33:17

“Nyamara ab'ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y'Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’

Ezekiyeli 33:18

Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.

Ezekiyeli 33:19

Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko azabeshwaho na byo.

Ezekiyeli 33:20

Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri.”

Ezekiyeli 33:21

Nuko tumaze imyaka cumi n'ibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”

Ezekiyeli 33:22

Ukuboko k'Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.

Ezekiyeli 33:23

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 33:24

“Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’

Ezekiyeli 33:25

Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?

Ezekiyeli 33:26

Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’

Ezekiyeli 33:27

“Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n'inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n'inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n'icyorezo.

Ezekiyeli 33:28

Kandi igihugu nzagihindura umwirare n'igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.

Ezekiyeli 33:29

Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n'igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’

Ezekiyeli 33:30

“Kandi nawe mwana w'umuntu, ab'ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y'amazu, umwe avugana n'undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n'Uwiteka iryo ari ryo.’

Ezekiyeli 33:31

Maze bakagusanga nk'uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk'ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.

Ezekiyeli 33:32

Kandi dore ubamereye nk'indirimbo nziza cyane y'ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.

Ezekiyeli 33:33

Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n'umuhanuzi.”