Ezira 2

70 verses

Ezira 2:1

Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w'iwabo ni aba.

Ezira 2:2

Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna. Umubare w'abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:

Ezira 2:3

Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.

Ezira 2:4

Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

Ezira 2:5

Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.

Ezira 2:6

Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.

Ezira 2:7

Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

Ezira 2:8

Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu.

Ezira 2:9

Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

Ezira 2:10

Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

Ezira 2:11

Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.

Ezira 2:12

Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.

Ezira 2:13

Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.

Ezira 2:14

Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.

Ezira 2:15

Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.

Ezira 2:16

Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n'umunani.

Ezira 2:17

Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.

Ezira 2:18

Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.

Ezira 2:19

Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

Ezira 2:20

Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu.

Ezira 2:21

Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.

Ezira 2:22

Abagabo b'i Netofa ni mirongo itanu na batandatu.

Ezira 2:23

Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani.

Ezira 2:24

Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.

Ezira 2:25

Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

Ezira 2:26

Abakomoka mu mugi wa Rama n'uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe.

Ezira 2:27

Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

Ezira 2:28

Abakomoka mu mugi wa Beteli n'uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

Ezira 2:29

Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.

Ezira 2:30

Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.

Ezira 2:31

Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

Ezira 2:32

Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

Ezira 2:33

Abakomoka mu mugi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.

Ezira 2:34

Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

Ezira 2:35

Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.

Ezira 2:36

Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.

Ezira 2:37

Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

Ezira 2:38

Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

Ezira 2:39

Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

Ezira 2:40

Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.

Ezira 2:41

Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n'umunani.

Ezira 2:42

Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n'icyenda.

Ezira 2:43

Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

Ezira 2:44

na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,

Ezira 2:45

na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,

Ezira 2:46

na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni,

Ezira 2:47

na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,

Ezira 2:48

na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,

Ezira 2:49

na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,

Ezira 2:50

na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu,

Ezira 2:51

na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

Ezira 2:52

na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,

Ezira 2:53

na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

Ezira 2:54

na bene Nesiya na bene Hatifa.

Ezira 2:55

N'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,

Ezira 2:56

na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

Ezira 2:57

na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.

Ezira 2:58

Abanetinimu bose n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.

Ezira 2:59

Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n'imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.

Ezira 2:60

Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.

Ezira 2:61

Kandi n'abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w'Umunyagaleyadi akamwitirirwa,

Ezira 2:62

abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bagakurwa mu butambyi.

Ezira 2:63

Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.

Ezira 2:64

Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;

Ezira 2:65

udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n'abagore b'abaririmbyi magana abiri.

Ezira 2:66

Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu,

Ezira 2:67

n'ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

Ezira 2:68

Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y'inzu y'Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.

Ezira 2:69

Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw'ibikoreshwa umurimo dariki z'izahabu inzovu esheshatu n'igihumbi, n'indatira z'ifeza ibihumbi bitanu, n'imyambaro ijana y'abatambyi.

Ezira 2:70

Nuko abatambyi n'Abalewi n'abantu bamwe, n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n'Abisirayeli bose mu midugudu yabo.