Abagalatiya 1

24 verses

Abagalatiya 1:1

Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye),

Abagalatiya 1:2

jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya.

Abagalatiya 1:3

Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

Abagalatiya 1:4

witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse.

Abagalatiya 1:5

Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.

Abagalatiya 1:6

Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

Abagalatiya 1:7

nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Abagalatiya 1:8

Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

Abagalatiya 1:9

Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.”

Abagalatiya 1:10

Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.

Abagalatiya 1:11

Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu

Abagalatiya 1:12

kuko nanjye ntabuhawe n'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.

Abagalatiya 1:13

Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.

Abagalatiya 1:14

Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.

Abagalatiya 1:15

Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo.

Abagalatiya 1:16

Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n'amaraso,

Abagalatiya 1:17

cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.

Abagalatiya 1:18

Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu.

Abagalatiya 1:19

Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu.

Abagalatiya 1:20

(Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)

Abagalatiya 1:21

Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.

Abagalatiya 1:22

Ab'amatorero y'i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,

Abagalatiya 1:23

keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburaga kera”,

Abagalatiya 1:24

nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.