Itangiriro 50

26 verses

Itangiriro 50:1

Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma.

Itangiriro 50:2

Yosefu ategeka abagaragu be b'abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli.

Itangiriro 50:3

Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.

Itangiriro 50:4

Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti

Itangiriro 50:5

‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy'i Kanāni abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ”

Itangiriro 50:6

Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk'uko yakurahirije.”

Itangiriro 50:7

Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n'abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n'abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,

Itangiriro 50:8

n'abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n'abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy'i Gosheni.

Itangiriro 50:9

Ajyana n'amagare y'intambara n'abahetswe n'amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane.

Itangiriro 50:10

Bagera ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye.

Itangiriro 50:11

Bene igihugu b'Abanyakanāni babonye baririra ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w'Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani.

Itangiriro 50:12

Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse,

Itangiriro 50:13

bamujyana mu gihugu cy'i Kanāni, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y'i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.

Itangiriro 50:14

Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n'abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se.

Itangiriro 50:15

Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.”

Itangiriro 50:16

Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati

Itangiriro 50:17

‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.

Itangiriro 50:18

Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”

Itangiriro 50:19

Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?

Itangiriro 50:20

Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.

Itangiriro 50:21

None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n'abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza.

Itangiriro 50:22

Yosefu aturana muri Egiputa n'umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n'icumi.

Itangiriro 50:23

Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n'abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu.

Itangiriro 50:24

Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”

Itangiriro 50:25

Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”

Itangiriro 50:26

Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n'icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.