Habakuki 2

20 verses

Habakuki 2:1

Nzahagarara hejuru y'umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n'uko nzasubiza ku bw'icyo namuganyiye.

Habakuki 2:2

Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.

Habakuki 2:3

Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.

Habakuki 2:4

Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.

Habakuki 2:5

“Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk'iry'ikuzimu kandi ameze nk'urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose.

Habakuki 2:6

Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’

Habakuki 2:7

“Mbese abazaguhōra ntibazagutera bagutunguye, n'abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo?

Habakuki 2:8

Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, n'umurwa n'abawutuyemo bose.

Habakuki 2:9

“Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k'umubi!

Habakuki 2:10

Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe.

Habakuki 2:11

Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy'inzu izarisubiza.

Habakuki 2:12

“Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!

Habakuki 2:13

Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n'umuriro, n'amahanga akiruhiriza ubusa?

Habakuki 2:14

Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra.

Habakuki 2:15

“Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!

Habakuki 2:16

Wuzuweho no gukorwa n'isoni mu kigwi cy'icyubahiro, nawe unywe umere nk'utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw'iburyo k'Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.

Habakuki 2:17

Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw'inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw'amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n'umurwa n'abawutuyemo bose.

Habakuki 2:18

“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n'uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?

Habakuki 2:19

Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n'ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n'ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.

Habakuki 2:20

“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”